Umugore wa Perezida Museveni yagizwe Minisitiri w’ uburezi na siporo

2

Ubwo yashyiragaho guverinoma nshya y’ igihugu cya Uganda, Perezida Museveni yagize umugore we Janet Kainembabazi Kataaha Museveni Minisitiri w’ Uburezi na siporo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena2016, Perezida Museveni yahinduye bamwe mu bagize Guverinoma maze umugore we Janet Kainembabazi Kataaha Museveni ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ uburezi na Siporo, aho asimbuye Jessica Alupo.

Perezida Museveni kandi yashyizeho abandi bayobozi batandukanye aho uwahoze ayobora ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bwe, rya FDC ubu akaba ayobora iryitwa Federal Alliance, Betty Kamya yagizwe Minisitiri ushinzwe umujyi wa Kampala asimbuye Maj.Gen Jim Muhwezi.

Janet Museveni w’ imyaka 67 yagizwe Minisitiri w’Uburezi na Siporo, yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe Intara ya Karamoja

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo