Umugore wa Perezida Mugabe mu nkiko za Afurika y’epfo ashinjwa gukubitira umukobwa muri hotel amusanganye n’abahungu be

Umugore wa perezida Mugabe Robert ashobora kujyanwa mu nkiko ashinjwa gukubita akanakomeretsa umukobwa w’imyaka 20 amusanganye n’abahungu be 2 mu birori ahita anishikiriza polisi.

Gabriella Engels yavuze ko agiye kujyana Grace Mugabe mu rukiko amurega kumukubita ndetse akanamukomeretsa. Uyu mukobwa kandi yahise anashyira amafoto hanze agaragaza umutwe we wakomerekejwe na Grace Mugabe ashinja kumukubita.

Grace Mugabe w’imyaka 52 yarari muri Afurika y’Epfo kuwa gatandatu kwisuzumisha uko ubuzima bwe buhagaze ariko azakugaruka mu rugo I Harare gusa nyuma y’amasaha 24 gusa ahita asubira Johannesburg .

Ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe Bulawayo24 ivuga ko nyuma yo gusubira muri Afurika y’epfo aribwo yakubise Engel Gabriella nyuma yo kumusanga muri Hotel ari kumwe n’abahungu be 2, Robert Jnr w’imyaka 25 na Chatunga w’imyaka 21.

Aba bahungu bombi bakaba bari bajyanye n’uyu mukobwa wakubiswe mu birori muri iyo hotel. Uyu mukobwa wakubiswe ukomoka I Johannesburg muri Afurika y’epfo yanditse kuri twitter ko yakubiswe n’uyu mugore wa Mugabe n’abamurinda barebera ariko ntibamutabare kugeza igihe akomerekejwe bikomeye mu mutwe .


Engels Gabriella avuga ko afite ibikomere yatewe no gukubitwa n’umugore wa Mugabe

Uyu mukobwa kandi yavuze ko afite ibikomere byinshi ku mutwe ndetse na mama we Debbie Engels akaba yavuze ko agiye kujyana ikirego kuri polisi kugirango imufashe kurenganurwa.

Grace Mugabe ariko ubu amakuru agezeho ni uko kuri uyu wa kabiri yahise yishyikiriza polisi afite passport y’ubudipolomate . Yagize ati:"Ntabwo afunze n’ubwo yizanye hano kuri polisi, yaje hano afite passport y’aba dipolomate rero afite ubudahangarwa ariko ntibivuze ko atafungwa."

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi micyeya uyu mugore ashobora gushyikirizwa inkiko akaburana kuri iki cyaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo