Kwamamaza

MU MAHANGA

Umugore wa Donald Trump akomeje guhabwa urw’amenyo nyuma yo kwigana M. Obama

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Umugore wa Donald Trump akomeje guhabwa urw’amenyo nyuma yo kwigana M. Obama

Melania Trump, umugore wa Donald Trump uzahagararira aba Repubulike mu matora y’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika

Mu minsi ishize ni bwo byatangajwe ko umugore w’umuherwe w’umunyamerika Donald Trump, Melania Trump, yaba yarasubiyemo amwe mu magambo agize imbwirwaruhame yavuzwe n’umugore wa Perezida Obama, Michelle Obama, ibintu byatumye hibazwa byinshi ku mashuri y’uyu mugore.

Nyuma gato y’uko ibi bibaye, Melania Trump yagiye ku rubuga rwe rwa internet maze agaragaza ko afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni (architecture) yakuye muri kaminuza ya Ljubljana iherereye muri Slovenia.

Gusa nkuko ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, bibitangaza, biravuga ko nyuma y’icyumweru kimwe uyu mugore avuzweho kwigana imbwirwaruhame ya Michelle Obama ngo ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byagaragaje ko uyu mugore atigeze arangiza kaminuza nkuko abivuga.

Ibi binyamakuru byemeza ko amakuru atangazwa n’iyi kaminuza yemeza ko Melania Trump atigeze arangiza muri iyi kaminuza ngo ahabwe impamyabumenyi, ahubwo ngo yacikirije amashuri amaze kwiga umwaka umwe aho yahise ajya mu mwuga wo kwamamaza imyabaro (Modeling) mu gihugu cy’ubutaliyani.

Nyuma gato uyu mugore yahise afunga uru rubuga maze atangaza ko yarufunze bitewe n’ibibazo byari birurimo bitajyanye n’imirimo ye akora.

Tubibutse ko Melania Trump yanenzwe ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka b’ishyaka ry’Abarepubulike umugabo we azahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, aho byavuzwe ko yiyitiriye imwe mu mirongo igize imbwirwa ruhame ya Michelle Obama, umugore wa Perezida Barack Obama yavuze mu 2008 ubwo umugabo we yiyamamarizaga guhagararira ishyaka ry’Abademocrate mu matora y’umukuru w’iki gihugu yabaye icyo gihe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza