Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yagizwe umwere

Simone Gbagbo, umugore wa Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yagizwe umwere ku byaha byibasiye inyokomuntu n’intambara yari akurikiranyweho.

Simone yagizwe umwere kuri uyu wa Kabiri n’urukiko rwo mu mujyi wa Abidjan.Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Simone waburanishwaga atari mu rukiko, yahoze ari umugore wa Laurent Gbagbo wayoboye Côte d’Ivoire kuva mu 2000 kugeza 2011.

Uwo mugore yashinjwaga ibyaha rimo kugira uruhare mu iyicwa ry’abasivili ryakurikiye imvururu zabaye nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri 2010.Gbagbo nawe afungiye mu rukiko mpanabyaha ruri i Lahaye mu Buholandi.

Icyakora nubwo Simone yarekuwe n’ubutabera ku byaha byibasiye inyokomuntu, aracyafite igifungo cy’ imyaka 20 kubw’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu yahamijwe muri 2015.

Irekurwa rye ryababaje abafite ababo baguye mu mvururu zabaye muri 2011, ndetse bavuga ko bazitabaza urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, mu gihe abamwuganira mu mategeko bo bavuze ko bishimiye umwanzuro w’urukiko nkuko Jeunafrique yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo