Umugabo yatwitse abana be arabica abaziza nyina

2

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo wo muri iki gihugu mu karere ka Buliisa watwikiye mu nzu abana be batatu barapfa, abaziza ko nyina asigaye acuditse n’undi mugabo.

Nkuko Daily Monitor ibitangaza, iravuga ko uyu mugabo ngo yamenye amakuru y’uko umugabo we asigaye afitanye umubano udasanzwe n’undi mugabo, maze ngo biramurakaza bikomeye ari nabwo uburakari bwamufataga bigatuma atwika inzu ye abana be batatu bagahiramo.

Uyu mugabo usanzwe ari umurobyi, ngo yagarutse mu rugo rwe ku wa mbere w’iki cyumweru ahagana mu ma saha ya saa mbiri z’igitondo maze ngo ahita atwika inzu ye agambiriye kwica umugore we.

Gusa ngo igihe yatwikaga iyi nzu, umugore w’uyu mugabo ngo ntabwo yari mu rugo byatumye atwika abana be bari bakiryamye.

Uyu mugabo ngo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akaba akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo