Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 60 azira gusambanya umugore we mu kibuno

6

Jaribu Obedi w’imyaka 26, wo mu Karere ka Kibondo mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania, yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 60 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umugore we mu kibuno.

Umucamanza wo mu Rukiko rwa Kibondo, Erick Marley yemeje ko bigaragara ko Jaribu yasambanyije umugore we mu kibuno kandi akabimukorera atwite,

Ibi byatumye amukatira igifungo cy’imyaka 60 mu rwego rwo kugirango bibere isomo abandi bagabo.

Umushinjacyaha Peter Makala yavuze ko Jaribu yakoze icyo cyaha mu gihe cy’ijoro hagati ya tariki 28 na 30 Gicurasi 2016.YMakala yabwiye urukiko ko uyu mugabo yasambanyije umugore we muri ubwo buryo bw’amarorerwa iminsi itatu yikurikiranyije, ubwo yari atwite inda y’amezi arindwi.

Uwo mugore ngo avuga ko umugabo we yamujujubije akamubuza amahwemo, kugeza ubwo yatorotse ajya gutabaza umuvandimwe we utuye ahitwa Migombani, muri ako karere ka Kibondo nkuko ikinyamakuru Mwananchi cyabitangaje.

Uyu mushinjacyaha avuga ko umuvandimwe w’uwo mugore ari we wamufashije kwegera abashinzwe iby’imibereho myiza y’abaturage, ikirego kikaza gutangwa muri polisi bigakomereza no mu rukiko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

Tanga Igitekerezo