Kwamamaza

MU MAHANGA

Umugabo n’umugore we batahuwe nyuma yo kubeshya ko umwana wabo yapfuye

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Umugabo n’umugore we batahuwe nyuma yo kubeshya ko umwana wabo yapfuye

Umugabo n’umugore we batuye mu karere ka Amuria gaherereye mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nyakanga 2016, babeshye abantu bo muri ako gace ko umukobwa wabo ufite imyaka 8 y’amavuko yapfuye bashaka kubona amafaranga yo kurya.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu muryango wakoze ibi kugira ngo abantu baza kubatabara baze bazanye ibyo kurya ndetse n’ibindi bintu bari gukuramo icyo kurya.

Icyo gihe ngo abantu baturutse imihanda yose baje gutabara uyu muhango nyuma y’ibi byago bari bahimbye bagamije indonke.

Isaac Otio, umuyobozi w’ubwoko Irarak Ilangoi uyu muryango ubarizwamo, yavuze ko yatunguwe no kubona uyu mwana bari babitse ko yapfuye ari gukina n’abandi bana mu mudugudu uturanye n’iwabo.

Yavuze ko bageze muri urwo rugo ngo bagategeka uyu muryango kuzana uwo mwana bari bagiye guhisha mu wundi mudugudu maze ngo bakarya imirwa, gusa ngo bababwiye ko ibi byose babitewe n’uko bugarijwe n’ibibazo batewe n’amapfa.

Umugabo se w’uyu mwana babitse ko yapfuye yatangaje ko babeshye ko umwana wabo yapfuye kugira ngo bakunde babone amafaranga yo kugurira abana babo icyo kurya.

Uyu muryango ngo bari bagiye kuwujyana kuri stasiyo ya polisi kugira ngo uhanwe, gusa ngo abagize ubwoko bwa Irarak Ilangoi uyu muryango uturukamo bahise bitambika bavuga ko bagiye gukora inama kugira ngo bashakire igihano kiboneye uyu muryango.

IBITEKEREZO

  • ADELIN NIZIGIYIMANA Yanditse:

    jewe numva bobareka kuko inzara ni danger

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza