Kwamamaza

MU MAHANGA

Umugaba Mukuru w’ingabo z’Ubufaransa yeguye kubera kutavuga rumwe na Perezida

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Umugaba Mukuru w’ingabo z’Ubufaransa yeguye kubera kutavuga rumwe na Perezida

General Pierre de Villiers, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubufaransa yeguye ku mirimo ye nyuma yo kutavuga rumwe na Perezida Emmanuel Macron ku kugabanya ingengo y’imari igenewe igisirikare.

Ubwumvikane buke hagati ya Perezida Macron na Villiers bwatangiye mu cyumweru gishize ubwo Macron yatangazaga umushinga wo kugabanya miliyoni 850 z’amayero ku ngengo y’imari y’igisirikare uyu mwaka, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje yiyamamaza byo kubika amafaranga angana na miliyari 60 z’amayero mu myaka itanu, hakagabanywa imisoro.

Ni muri gahunda kandi yo kugendana n’ibipimo by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wo kudakoresha arenga 3 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Villiers yavuze ko abona atagishoboye kuyobora ingabo zishinzwe kurinda Ubufaransa n’abaturage babwo, bityo ko yeguye.Ubwegure bwe kandi ngo Macron yabwemeye.

Uyu musaza w’imyaka 60 yari yigeze gushyira amagambo kuri Facebook ntiyavuga izina ry’uwo ari kuvuga agira ati "Nta n’umwe ukwiye gukurikirwa buhumyi."

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Macron yabwiye abasirikare ko ariwe muyobozi w’Ikirenga wabo, kubw’ibyo ko nta gitutu akwiye gushyirwaho nkuko Ikinyamakuru News Sky cyabitangaje.

Aherutse kuvuga kandi ko nihabaho no kutumvikana hagati ye na General de Villiers, ngo umugaba mukuru w’ingabo niwe uzahindura intekerezo aho kuba Macron.

Bivugwa ko Villiers yabwiye Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize ko adashobora kwemera ko ingengo y’imari y’igisirikare igabanywa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza