Kwamamaza

MU MAHANGA

Umudepite wari uhagarariye u Burundi muri EALA yishwe

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umudepite wari uhagarariye u Burundi muri EALA yishwe

Nyakwigendera Hasfa Mossi wari umudepite uhagarariye u Burundi muri EALA

Umudepite w’umurundikazi mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasizuba (EALA) Hasfa Mossi yishwe arashwe ubwo yari mu modoka hafi yo mu rugo iwe.

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Hon. Hasfa Mossi wari uhagarariye u Burundi muri EALA.

Nta byinshi biramanyekana ku rupfu rwa Hon Hasfa Mossi, uretse kuba yishwe arashwe.

Hasfa Mossi yari umudepite mu Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yagiyemo mu mwaka wa 2012.

Uretse kuba yari umudepite muri EALA, Hasfa Mossi kandi yanabaye Minisitiri mu Burundi muri 2007.

Ubwo yazanaga n’abandi badepite bo mu ryango wa Afurika y’Uburasirazuba baje kureba uburyo impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zibayeho, Hasfa Mossi yaraturitse ararira kubera uburyo zibahayeho yiyemeza no kubakorera ubuvugizi ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Burundi gikemuke.


Hasfa ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi I Mhama arizwa n’uko zibayeho

Uwahoze ari umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba Richard Sezibera abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Hasfa Mossi.

Hasfa Mossi ni umwe mu banyapolitiki benshi bamaze kwicirwa mu Burundi kuva hatangira imvururu ziturutse ku kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza.

IBITEKEREZO

  • Ndikumana Elie Yanditse:

    Kwica Uwundi Utariko Urica Urupfu Ntaco Uba Ukoze Nawe Uzopfa Kandi Ivyo Biva Kuvyiyumviro Bibi Imana Ibaharire Abo Bakoze Ubwobubisha

  • Nsengimana Innocent Yanditse:

    Mwiriwe ho!nukiri iyo ufite umutima wakimuntu ntiwabura kurizwa nimibereho y,Impunzi nicyo cyamuteyerero kurira Imana imuhe iruhuko ridashira....

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza