Kwamamaza

MU MAHANGA

Umucamanza wakatiye Moise Katumbi yamennye amabanga ya Leta ya Kongo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umucamanza wakatiye  Moise Katumbi yamennye amabanga ya Leta ya Kongo

Moise Katumbi ni umwe mu bantu bahangayikishije Perezida Kabilla mu bahanganira kuyobora Kongo

Umucamanza mukuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo yavuze ko yahatiwe gukatira Moise Katumbi igifungo cy’imyaka 3 mu rwego rwo kumuvutsa amahirwe yo guhatanira amatora ya Perezida w’iki gihugu ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Moise Katumbi ni umugabo ukunzwe cyane muri Kongo akaba abangamiye cyane Perezida Kabila mu matora ya Perezida wa Kongo. Mu kwezi gushize yahamijwe icyaba cyo kugurisha inzu itari iye mu buryo bunyuranyije n’amategeko urukiko rumukatira gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 6 z’amadolari.

Uru rubanza rwaburanishijwe n’abacamanza batatu ariko mu ibaruwa AFP yabonye kuri uyu wagatatu, Chantale Ramazani Wazuri wari uyoboye abacamanza baburanishije Moise Katumbi yandikiye umuryango w’ibihugu by’i Burayi, Leta ya Kongo, n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe , yagaragaje ko yashyizweho iterabwoba ngo asinye umwanzuro wo kumukatira ndetse ngo abwirwa ko natabikora azafungwa.

Uyu mucamanza yagaragaje ko intego yari ifitwe n’abamutegetse guca urubanza rwa Moise Katumbi bashakaga ko atazajya mu matora ari imbere n’ubwo itariki itaramenyekana.

Chantale Ramazani Wazuri kandi ashinja umukuru w’iperereza muri Kongo Kalev Mutond n’inzego z’ubucamanza zo mu mujyi wa Lubumbashi, kumushyiraho igitutu ndetse n’iterabwoba bigatuma yica amategeko.

Uyu mucamanza kuva kuwa mbere ntarajya ku kazi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakozi bakorana.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yavuze ko uyu mucamanza Chantale Ramazani Wazuri yamaze guhungira mu Bubiligi ariko ngo ibaruwa yanditse nta cyo izahindura ku myanzuro yafatiwe Moise Katumbi.

Moise Katumbi kandi yashinjijwe kuzana abacancuro bo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kabila, kugeza ubu ari London mu Bwongereza aho yagiye avuye muri Afurika y’Epfo akaba yaravuze ko atazakuramo kanditire ye.

Minisitiri w’Ubutabera muri Kongo yavuze ko Katumbi azafungwa mu gihe cyose azaba agarutse muri Kongo.

IBITEKEREZO

  • ndatabaye rachiddy Yanditse:

    uwo mugabo bamureke ayobore kk abapresident b africa bakunda ubutegetse cyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza