Uganda yafashe abanye-Kongo 130 bamaze iminsi mu gihugu batabyemerewe

Polisi yo mu karere ka Kasese yafashe abanye-Kongo 130 ibaziza kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi muri aka karere bwatangaje ko aba baturage ba Kongo binjiye muri Uganda bagatura i Kayanja, ku nkengero z’ikiyaga cya George nta byangombwa bahawe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

Aba baturage bashinjwa gufata indangamuntu za Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bikekwa ko byakozwe mu gihe habarurwaga abanya-Uganda bemerewe gutora mu matora aheruka ndetse ko ibyo byangombwa babyifashishije mu guhungabanya umutekeno w’igihugu cyane cyane ku mipaka.

Vincent Mwesigye ushinzwe umutekano mu gace ka Bwera hafi y’aho aba banye-Kongo binjiriye yavuze ko inzego z’umutekano zihora ziri maso ngo zirebe ko hari abantu binjira banyuze inzira zo mu mazi bahunga ibibazo by’umutekano uba utameze neza mu bihugu byabo bakaza guhungabanya umutekano wa Uganda.

Dailymonitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko aka gace aba banye-Kongo bikekwa ko binjiriyemo nubundi gasanzwe kagaragaramo ibyaha byambukiranya imupaka bitewe nuko hari inzira y’amazi yoroshya uburyo bwo kwambuka imipaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo