Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda ku isonga muri EAC mu kwandura icyorezo cya SIDA ku bwinshi

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Uganda ku isonga muri EAC mu kwandura icyorezo cya SIDA ku bwinshi

Nk’uko raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kamena 2016 ibigaragaza, yashyize Uganda ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’igihugu gifite abaturage benshi bandura virusi itera SIDA.

Iyi raporo yerekana ko byibuze muri iki gihugu, abantu bagera kuri 570 buri cyumweru bandura iyi virusi.

Abana bari hagati y’imyaka 15 na 24 byagaragaye ko byibuze abagera kuri 750 muri Uganda buri cyumweru bandura virusi itera SIDA

Iyi raporo ishyira Uganda ku mwanya wa mbere muri aka karere ku ndetse no ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo ya mbere muri Afurika aho yo abagera ku 2,363 buri cyumweru yandura virusi itera SIDA.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, iravuga ko iyi raporo yashyizwe ahagaragara mu nama y’umuryango urwanya SIDA (Alliance of African Initiative for Community Action on Aids) yabereye muri I Kampala muri Uganda tariki ya 29 Kamena 2016, aho yari igamije gufata ingamba zo kurandura burundu icyorezo cya SIDA na Korera aho wihaye intego yo kuba wabigezeho mu 2030.

Uganda yatangaje ko ubu bwiyongere buterwa n’abantu bakuru bakorana imibonano mpuzabitsina n’abakiri bato ndetse n’ubushukanyi bushingiye ku mafaranga nk’uko Dr Zepher Ranyabokabo ukuriye Minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Yagize ati”Nko muri za kaminuza uzarebe buri gihe haba haparitse imodoka zihenze cyane, ntago bariya bagabo baba baje gusura bashiki babo ahubwo baba bashaka abo bajya kwangiza."

Iyi raporo y’Umuryango Mpuzamahanga igaragaza ko ari ubushakashatsi bwakozwe guhera muri 2013 aho byagaragaye ko Uganda muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba ikurikirwa na Tanzaniya ifite abantu 491 bandura iyi virusi buri cyumweru, Kenya 468 nabo bandura buri cyumweru mu gihe u Rwanda rufite abantu 25 bandura virusi itera SIDA mu cyumweru.

IBITEKEREZO

  • AMOS Turatsinze Yanditse:

    Urwanda mukomereze aho.turabashigikiye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza