Uganda: Virusi ifite ibimenyetso nk’ibya Ebola imaze guhitana umuntu umwe

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yemeje ko umuntu umwe yamaze kwicwa na Virusi ifitanye isano ya hafi na Ebola ndetse ubu abaganga b’inzobere bagejejwe aho iyi virusi yagaragaye ngo bahangane na yo.

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi kuri za Virusi muri Uganda ni cyo cyahamije ko iyi Virusi ari yo yishe uwo muntu ndetse ngo hari n’abandi yafashe.

Hari umugore w’imyaka 50 byemejwe ko yasanganywe iyi Virusi mu karere ka Kween gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda. Uyu mugore ariko yemeje ko yafashwe n’iyo Virusi nyuma yo gupfusha musaza we kuwa 25 Nzeri 2017 kandi ngo nawe yari afite ibimenyetso nk’ibyo na we afite.

Iyi Virusi yitwa Marburg yandurira mu matembabuzi y’umuntu uyirwaye ndetse ngo iyi virusi ishobora no gufata inyamaswa cyangwa zikayanduza abantu ndetse birakekwa ko uyu musore wishwe na yo yaba yarayandujwe n’inyamaswa kuko ngo yari umuhigi.

Kuri ubu, ikinyamakuru cy’ijwi ry’Amerika (VOA) cyatangaje ko Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yahise yohereza abaganga mu karere iyi virusi yagaragayemo ngo bajye kuyihashya itarakwirakwira.

Umuntu urwaye Marburg arangwa n’ibimenyetso nk’uby’umuntu urwaye Ebola nko kugira umuriro mwinshi no kuribwa n’umutwe mu buryo budasanzwe, akaruka kandi akagira ububabare mu mikaya ndetse akava amaraso mu bice bimwe na bimwe by’umubiri.

Nta muti cyangwa urukingo rurabonerwa iyi ndwara, abaganga icyo bakora nugufasha umurwayi bamuha ubufasha bushoboka ariko nta muti wihariye uzwi w’iyi virusi ya Marburg .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo