Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Umwe mu bakekwaho kwica AIGP Andrew Kaweesi yafashwe ajya muri Congo

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Uganda: Umwe mu bakekwaho kwica AIGP Andrew Kaweesi yafashwe ajya muri Congo

Umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Uganda IGP Edward Kale Kayihura

Umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Uganda IGP Edward Kale Kayihura yemeje ko hari abantu bamaze gufatwa bakekwaho kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu.

AIGP Andrew Felix Kaweesi yishwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize n’abantu bitwaje intwaro bamwicana n’umushoferi we ndetse n’umurinzi we.

Umuyobozi wa Polisi muri Uganda IGP Edward Kale Kayihura yabwiye abari bari mu kiriyo cya ba nyakwigendera ku munsi w’ejo ko kuva abo bagabo bishwe polisi itigeze isinzira ahubwo yahise itangira iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi.

Nubwo atatangaje umubare n’amazina by’abamaze gutabwa muri yombi, yavuze ko hari abarimo gukorwaho iperereza ndetse avuga ko umwe muri bo yafashwe mu gitondo cy’ejo hashize ashaka gutorokera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

IGP Kayihura yagize ati: "Nubwo hari abavuga ko njewe Kayihura nsinziriye, ntabwo nsinziriye n’inzego za polisi ntabwo zisinziriye, nubu tuvugana tumaze gufata abandi bantu, ndetse muri iki gitondo umwe muri bo yatawe muri yombi agerageza gutorokera muri Congo."

Iperereza ngo ririmo gukorwa ku bufatanye n’abakozi bo mu biro by’ubutasi bya Amerika (FBI) nkuko chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza