Uganda: Umuyobozi muri Kaminuza ya Makerere yahagaritswe ku kazi azira ikiguzi cyo kubika amatelefoni

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere bwahagaritse ku kazi
umuyobozi ushinzwe gutanga ibyangombwa no gutegura ibirori muri kaminuza azira kuba yaratanze isoko ryo kwishyuza abanyeshuri n’abashyitsi bari baje mu munsi wo gutanga impamyabumenyi.

Kuwa 07 Werurwe nibwo uyu muyobozi yakiriye ibaruwa imwirukana.

Prof Okello Ogwang, umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere ni we wasinye ku ibaruwa ihagarika Margaret L. Etuusa ku kazi azira kuba yarasinye amasezerano na sosiyete yitwa Exxon Contractors Ltd kugirango yishyuze abanyeshuri n’abandi bashyitsi bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi buherutse kubera muri iyo kaminuza.

Muri ibyo birori, ngo iyi sosiyete yabikiraga telefone abashyitsi n’abanyeshuri maze bakishyura amashiringo ibihumbi bitatu kuri buri telefoni.

Dailymonitor dukesha iyi nkuru yanditse ko Umuyobozi wa kaminuza yavuze ko kwishyuza abantu 44,000 ikiguzi cyo kubabikira telefoni ari ugusiga kaminuza isura mbi kandi ikirenze kuri ibyo akaba yarabikoze atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bukuru bwa Kamnuza.

Ikindi uyu mukozi ashinjwa ngo ni ukuba yarihaye gutandukira no gukora imirimo adashinzwe kuko mu nshingano ze hatarimo gutanga amasoko. Bityo ngo aranashinjwa imyitwarire mibi no kwica amategeko y’imitangire y’amasoko.

Uyu mukozi yasabwe gusubiza ibikoresho byose by’akazi afite no kutazigera agaragara mu biro bye mu gihe azaba ahagaritswe ku kazi.


Abanyeshuri mu birori byo guhabwa impamyabumenyi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo