Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Umugabo yanogowemo amaso mu mvururu zakomotse ku guhindura itegeko nshinga

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Uganda: Umugabo yanogowemo amaso mu mvururu zakomotse ku guhindura itegeko nshinga

Umugabo w’imyaka 45 witwa Steven Sseruwo, yakubiswe bikomeye n’abantu biganjemo urubyiruko bamuketseho kuba adashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka kugeza bamunoyoyemo amaso.

Uyu mugabo utuye mu gace ka Mbulawati mu Karere ka Kayunga, kuri ubu arwariye mu bitaro bya Mengo nyuma yo gukorerwa uru rugomo rwatumye akurwamo amaso.

Uyu mugabo ngo abamukuyemo amaso bakoresheje kumukubita amabuye mu maso kugeza bayakuyemo bamuziza gusa kuba baramuketseho kuba adashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka.

Uyu mugabo yakubitiwe mu nama yari yateguwe n’abadepite babiri ari bo Aida Nantaba na Amos Lugolobi bashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka. Urubyiruko rwaje muri iyi nama rwambaye udutambaro tw’umuhondo mu mutwe rwivanga n’abantu bari baje muri iyi nama.

Urwo rubyiruko rwaje guteza imvururu muri iyi nama bituma haba imirwano maze bafata igitambaro bafpuka umutwe wa Sseruwo batangira kumukubita amabuye kugeza bamunogoyemo amaso bakeka ko we yaba adashigikiye ko itegeko nshinga rihinduka.

Uyu mugabo ubwo yakubitwaga ngo yakomeje gutaka asobanura ko atarwanya ko itegeko nshinga rihinduka ariko abamukubitaga banga kubyumva.Uyu mugabo ngo kubera gukubitwa cyane yaje guta ubwenge aza kugarura ubwenge ari mu bitaro.

Abantu bari muri iyi nama barwanyije uru rubyiruko rwateje imvururu bararuhashya Polisi ihita ihagera iratabara.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko Polisi yo muri ako gace yatangaje ko hari abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’iyo mirwano.

Umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, Moses Karangwa, yatangaje ko hari ubufasha bageneye Sseruwo.

David Wasswa, umuhungu wa Sseruwo yavuze ko abana umunani barerwaga na Sseruwo bagiye kubaho nabi bitewe n’ubwo bumuga.

Itegeko nshinga rya Uganda rivuga ko umuntu urengeje imyaka 75 atemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu. Uyu mugambi rero wo guhindura itegeko nshinga ugamije gutuma Perezida Museveni w’imyaka 73 yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda itaha.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza