Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Umudepite wanyaye kuri Minisiteri yahawe itariki ntarengwa yo kwitaba urukiko

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Uganda: Umudepite wanyaye kuri Minisiteri yahawe itariki ntarengwa yo kwitaba urukiko

Urukiko rwo mu mujyi wa Kampala muri Uganda rwasabye umudepite witwa Ibrahim Abiriga kwitaba urukiko akabazwa ku cyaha aregwa cyo kunyara imbere ya Minisiteri akangiza ibidukikije akanasebya iyo Minisiteri na we atiretse.

Ku italiki 25, Nzeri, 2017 nibwo Depite Abiriga yaparitse imodoka ye ageze imbere ya Minisiteri y’imari maze anyara imbere yayo ku gahuru gahari.

Ifoto yafotowe n’umuntu utaramenyekana yarakwirakwijwe maze bituma uyu mudepite agaragara nk’uwatesheje agaciro Minisiteri yanyaye imbere ndetse akaba anashinjwa kwangiza ibidukikije.

Dailymonitor yanditse ko Urukiko rwategetse ko uyu mudepite agomba kwitaba urukiko bitarenze tariki 9 Ukwakira, 2017 kugirango abazwe ku byaha ubushinjacyaha bumurega birimo guhungabanya ibidukikije.

Mu minsi ishize abanyamakuru babajije uyu mudepite niba ibyo avugwaho ari ukuri yemeza ko ari we wanyaye imbere ya Minisiteri y’imari ariko yisobanura avuga ko yari amerewe nabi (akubwe) ahitamo kunyara imbere ya Minisiteri ku karubanda aho kwinyaraho.

Icyo gihe yagize ati: “Nari nkubwe numva ntabasha kwihangana. Ubwo se ibyiza ni uko nari kwinyarira? Ubwo se kuba umuntu akubwe akihagarika ikibazo kirimo ni ikihe?”

Uyu mudepite akunze kwambara imyenda igaragaza ishyaka rya NRM riri ku butegetsi yo mu ibara ry’umuhondo ndetse n’imodoka ye ni ryo bara ifite.


Uyu mudepite akunda ibara ry’umuhondo cyane

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza