Uganda: Polisi yongeye gutambamira ubusabe bw’umwami wa Rwenzururu bwo gufungurwa

Polisi muri Uganda yamaganiye kure ubusabe bw’umwami Mumbere w’ubwami bwa Rwenzururu usaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze, polisi ivuga ko kubera ibyaha bikomeye ashinjwa birimo no kurema umutwe w’abarwanyi wiyise ‘Kirumira-mutima’ agomba kuburana afunze.

Kuri uyu wa mbere tariki 06 Mutarama nibwo umwami Charles Wesley Mumbere w’ubwami bwa Rwenzururu azongera kugezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Jinja rugafata umwanzuro ku busabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Gusa mbere yuko agezwa imbere y’urukiko, birasa naho polisi yamaze gutambamira irekurwa rye bitewe n’ibyaha bikomeye akurikiranweho birimo no kurema umutwe w’iterabwoba.

Ibi byaturutse ku buhamya bwa SP Emmanuel Ayebare uri mu itsinda ry’abakora iperereza ku byaha umwami wa Rwenzururu ashinjwa, avuga ko kuba uyu mwami ashinjwa kurema umutwe w’abarwanyi adakwiye kurekurwa kuko byakwica iperereza kandi bikanatuma uwo mutwe w’abarwanyi wongera kubona imbaraga zo gukora ibikorwa bihungabanya umutekano.

DailyMonitor dukesha iyi nkuru yanditse ko muri ubwo buhamya bwa SP Ayebare, avuga ko umwami Mumbere ari we komanda mukuru w’uyu mutwe w’abarwanyi, akaba ashinzwe kwinjiza no gutoza barwanyi bashya ndetse no gutegura ibitero bigamije guhirika ubutegetsi bwa Uganda.

SP Ayebare avuga ko umwami Mumbere aramutse arekuwe yakica iperereza ku byaha bikomeye ashinjwa by’iterabwoba, kugambanira igihugu n’ubwicanyi akanavuga ko ashobora gutoroka igihugu ntazagaruke imbere y’ubutabera.

Ubu ni ubwa kabiri Leta itambamira imyanzuro ku busabe bw’umwami Mumbere bwo kurekurwa akaburana adafunze kuko ku itariki 13 Mutarama 2017 na bwo urukiko rukuru rwa Jinja rwari rwamaze kumurekura ngo ajye yitaba urukiko adafunze ariko mu minota mike gusa polisi yahise yongera iramufunga.

Umwami Mumbere yafashwe ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, nyuma y’imirwano ikaze yaguyemo abarinzi b’i Bwami 46, ubwo bageragezaga guhangana n’ingabo za Uganda (UPDF) ndetse na Polisi.

Charles Wesley Mumbere, kandi akurikiranweho urupfu rw’Umupolisi witwa Godfrey Kasimba wishwe muri Werurwe 2016, yishwe n’abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro za gakondo ndetse abamwishe ngo banatwaye imbunda yari afite irimo amasasu 30.

Anashinjwa kurema umutwe w’abarwanyi bagaba ibitero bakiba intwaro kuko ubwo yafatwaga, iwe Polisi yahasanze ibisasu 16, ibyuma 42, ibikoresho bisaka bitatu, n’imbunda nto yo mu bwoko bwa masotera imwe ndetse n’udusanduku tw’amasasu tubiri, imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, imipanga 47 n’ibyombo bine.

Izi ntwaro zyose polisi ivuga ko zibiwe mu bitero byateguwe n’uyu mwami.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo