Uganda: Perezida Museveni yasangiye n’abana bato kuri Pasika

Kuri iki cyumweru bamwe mu bakirisitu bizihizaho umunsi mukuru wa Pasika, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasangiye n’abana batu bo mu mudugudu wa Mutanoga mu gace ka Ruhaama, mu karere ka Ntungamo yishimana na bo.

Perezida Museveni ngo yageze aha ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriraga ahitwa Adjumani ahagarara ku kibuga cy’ishuri ribanza rya Mutanoga asangira n’abana bato Pasika aho yabahaye ibinyobwa bitandukanye.

Aba bana ngo bishimanye na Perezida cyane maze bafatanya no kuririmba indirimbo zitandukanye aho ngo banaririmbaga izirimo inyajwi n’ingombajwi aba bana biga mu ishuri nkuko ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyabitangaje.


Umunezero wari wose kuri aba bana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo