Uganda: Leta yategetse ibigo by’amashuri gushishikariza abanyeshuri gusoma igitabo cya Museveni

Buri shuri ryisumbuye rya leta mu gihugu cya Uganda ryagenewe igitabo gikubiyemo amateka n’ubuzima bwa Perezida Yoweri Museveni kizwi nka Sowing the Mustard Seed.

Mu itangazo Minisiteri y’uburezi mu gihugu cya Uganda yashyize hanze yavuze ko buri shuri ryagenewe impano y’ibitabo bikubiyemo amateka n’ubuzima bya Perezida Yoweli Museveni.

Janet Museveni umufasha wa perezida Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi yatanze itangazo rigira riti”iki gitabo kizafasha abanyeshuri kumva neza , gukunda no kubaha indangagaciro z’ubwenegihugu bwa Uganda hagamijwe kubaka amahoro n’ubufatanye mu iterambere.”

Yavuze ko kandi ibi bitabo bigomba gushyirwa mu masomero y’amashuri yose ya leta kandi abanyeshuri bagakangurirwa kubisoma.

Iki gitabo kivuga ku mpamvu zatumye Uganda igira amateka yihariye, uko yabohowe ndetse n’uburyo yongeye kwiyubaka nkuko BBC yabitangaje.

Iki gitabo cyasohotse mu mwaka 1997 kikaba kibanda cyane ku ruhererekane rw’ibiganiro Perezida Museveni yagiranye n’impuguke mu by’amateka yo mu Bwongereza, Kevin Shillington.

Raoul Dasrah Nshungu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo