Uganda: Kutambara karuvati byatumye abakozi batandatu bahagarikwa mu kazi

1

Abakozi batandatu ba Leta bakoraga mu karere ka Ntungamo bahagaritswe mu kazi bazira kwambara imyambaro itemewe mu kazi.

Aba bakozi bahagaritswe mu kazi ni Godfrey Tumusiime, Alex Ashaba, Robert Muhwezi, Johnson Ahabwe, Rodgers Kizito na Felix Barugahare. Birukaniwe kwica amategeko y’imyamabarire agenga abakozi ba Leta aho bashijwa kwambara mu buryo buhesha isura mbi akarere kubera ko basanzwe batambaye karavate.

Umuyobozi ufite abakozi mu nshingano Kweyamba Ruhemba yavuze ko bategetswe guhagarika akazi mu gihe cy’amezi abiri kugirango babashe kujya kwiga kwambara nkuko Dailymonitor dukesha iyi nkuru yabitanhgaje.

Minisiteri y’abakozi ba Leta muri Uganda iherutse gutangaza amabwiriza mashya y’imyambarire ikwiye ku bakozi ba Leta aho babujijwe kwambara imyambaro igaragaza ibice bimwe na bimwe, ibonerana, ifashe ku mubiri cyane.

Abagabo na bo bategetswe kwambara kaluvate n’amakote, amashati maremare,mu gihe cyose bari mu kazi. Abagore bo basabwe kwambara imyambaro igera hepfo y’amavi kandi hejuru bakambara imyambaro itagaragaza amaboko.

Iyi myambaro kandi igomba kuba itagaragaza ibice byo ku gituza, mu mugongo, kandi babujijwe gushyira amarange mu misatsi no ku nzara kimwe no gutereka inzara ndetse n’amaherena aregarega.

Abakozi bose ba Leta muri Uganda kandi babujijwe kwambara inkweto zifunguye cyeretse babisabwe n’amabwiriza ya muganga. Izo nkweto kandi bemerewe na zo zigomba kuba zifite ibara ry’umukara cyangwa ibihogo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo