Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Kiliziya Gatulika yaburiye Leta ku bikorwa byo gufata abatavuga rumwe na yo

Yanditswe

kuya

Uganda: Kiliziya Gatulika yaburiye Leta ku bikorwa byo gufata abatavuga rumwe na yo

Ba Musenyeri ba kiriziya gaturika muri Uganda baburiye ubucamanza bwa Uganda kureka gukorera mu kwaha kwa Leta mu bikorwa byo guta muri yombi abatavuga rumwe na yo.

Ibi byavugiwe mu nama y’ Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri Uganda, aho basabye ko ibibazo by’abatavuga rumwe na Leta ya Uganda bikwiye gukemuka binyuze mu nzira za Politiki banasaba inzego z’umutekano kureka kuburizamo ibikorwa byabo bya polikiki.

Mu nyandiko iriho umukono w’umukuru w’inama y’Abepisikopi muri Uganda Archbishop John Baptist Odama ivuga ko bagiye basaba kenshi ubutabera bwakomezaga gukoreshwa na Leta muri iki kibazo babwereka ko ubusanzwe gikemukira mu nzira za Politiki.

Muri iyo nyandiko bifashishije imirongo ya Bibiliya ivuga k’ubutabera. Bagize bati “ Nimuca imanza ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu, aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya ( Gutegeka kwa kabiri 1:17) kandi, “Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y’abanyabwenge kandi igoreka imanza z’abakiranutsi” Gutegeka kwa kabiri 16: 19”.

Daily Monitor ivuga ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata ari bwo umukuru w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri iki gihugu Justice Kavuma yasabye ko Dr Kizza Besigye n’ishyaka rye bahagarika ibikorwa byabo.

Aba basenyeri bashinje kandi inzego z’umutekano za Uganda kubangamira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza