Kwamamaza

MU MAHANGA

Havumbuwe umuti mushya ukiza Malariya mu minsi itatu gusa

Yanditswe

kuya

Havumbuwe umuti mushya ukiza Malariya mu minsi itatu gusa

Abahanga bo mu gihugu cya Uganda bakoze umuti uturuka ku byatsi ushobora gukiza malaria mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Aba bahanga bavumbuye uyu muti bavuga ko ushobora kwica udukoko dutera Malariya twinjiye mu mubiri w’umuntu mu gihe akoresheje uyu muti uturuka mu bimera.

Uwari uyoboye itsinda ry’aba bashakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza y’ Ubumenyi n’ Ikoranabuhamga ya Mbarara, Dr. Patrick Ogwang, yavuze ko isuzuma ryakorewe kuri uyu muti ryagaragaje ko ari ntamakemwa kandi wizewe.

Yagize ati “ Udukoko twafashwe muri bizamini bya malariya mu bitaro bya Muligo tugahabwa uyu muti twose twahise dupfa.”

Yanavuze kandi ko uyu muti wageragerejwe no ku mbeba, udukoko twose tugapfa kandi ntibitere ingaruka.

Dr. Ogwang kandi yavuze ko uyu muti wakoreshwaga kuva mu myaka 40 ishize ariko mu buryo bwa gakondo.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byahise bishyirwa mu kigo cya Uganda gishizwe imiti bihabwa izina rya THA218.

Uyu muti ufunzwe ku buryo bw’agafu gapfunyitse(capsules) ndetse n’indi fu igenewe abana ivanzwe n’amazi.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda Dr. Elioda Tumwesigye yavuze ko hakiri ibikenewe gukorwa kugira ngo uyu muti wemerwe gukoreshwa n’abantu hirya no hino.

IBITEKEREZO

  • jonas Yanditse:

    Vyabarivyiza cyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza