Uganda: Dr Kizza Besigye yarekuwe

Dr Kizza Besgiye uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (FDC) ndetse akaba n’umwe mu bakandida bahanganye na Perezida Museveni ku mwanya w’umukuru w’igihugu, yamaze kurekurwa nyuma y’amezi abiri ari muri gereza.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Dr Besigye yarekuwe nyuma yokwemera gutanga ingwate mu rukiko ingana na Miliyoni 100 Z’amashiringi ya Uganda.

Umucamanza yategetse Dr Besigye kwirinda ibikorwa by’urugomo ndetse no kubungabunga amahoro mu gace atuyemo kugeza igihe ikirego cye kizaba cyakuweho.

Dr Besigye kandi yategetswe n’urukiko kujya yitaba inshuro imwe mu byumweru bibiri uhereye tariki ya 26 Nyakanga 2016.

Umushinjacyaha muri iki gihugu yavuze ko ikirego cya Dr Besigye ngo cyagejejwe mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, bityo ngo rukaba ari rwo ruri kukigaho.

Nyuma y’uko hatangajwe icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Dr Besigye, abarwanashyaka be bahise basabwa n’ibyishimo ndetse batangira kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda.

Dr Kizza Besigye yatawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka nyuma yo kurahira nk’umukuru w’igihugu, ibintu byafashwe nko kugambanira igihugu nk’icyaha akurikiranyweho mu rukiko.

Ibi yabikoze umunsi umwe mbere y’irahira rya Perezida Yoweri Museveni, ari nawe Perezida wemewe w’igihugu cya Uganda.

Dr Besigye arekuwe nyuma y’igihe gito umuryango w’abibumbye usabye ko uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta yarekurwa mu maguru mashya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo