Kwamamaza

MU MAHANGA

Dr Kizza Besigye yahawe gasopo n’inzego z’umutekano

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Dr Kizza Besigye yahawe gasopo n’inzego z’umutekano

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Andrew Felix Kaweesi mu kiganiro n’itangazamakuru

Urwego rwa Polisi muri Uganda rwaburiye Dr Kizza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ko nakomeza gukora ubukangurambaga mu baturage bwo kwamagana ubutegetsi buriho nta mahoro azabona muri Uganda.

Ibi byatangajwe na Polisi y’iki gihugu nyuma yaho Dr Kizza Besigye uhanganye bikomeye na Guverinoma ya Uganda agarutse mu gihugu kuri uyu wa 3 Ukwakira 2016 nyuma y’igihe yaragiye hanze y’ihihugu.

Andrew Felix Kaweesi yavuze ko Besigye yemerewe gutembera mu gihugu nk’abandi baturage bose ariko avuga ko nakomeza gushishikariza abaturage kwigumura kuri Leta batazamwihanganira.

Yagize ati: "Twe nta kibazo dufite ku kuba Besigye yagarutse mu gihugu, ariko niba akomeje guhitamo gukomeza guhungabanya umutekano, ntabwo tuzabimwemera na rimwe"

Nubwo Polisi ivuga ibi, Besigye we siko abyumva kuko nyuma yo kuhagera yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza ubukangurambaga bwo kwamagana Leta n’ubutegetsi bw’ishyaka NRM riri ku butegetsi nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitabingaza.

Besigye yavuze ko abaturage bamushyigikiye kuko bamwitoreye ngo ababere Perezida ariko Museveni akamuriganya umwanya yari yatorewe. Kubwa Besigye ngo abona ubuyobozi bwa Museveni buzahirima kuko budashyigikiwe n’abaturage.

Ati: "Nzakomeza gushishikariza abaturage kwamagana abo banyagitugu kandi tuzakomeza kubwira abaturage bacu guhagarara kigabo bakemeza ko nta munyagitugu ugomba gukomeza kuyobora Uganda"

Ubwo Besigye yagarukaga mu gihugu, yageze ku kibuga cy’indege ahita aherekezwa na Polisi n’ingabo bamugeza iwe mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo yari yateguwe n’abamushyigikiye.

Abantu basaga 20 bahise batabwa muri yombi bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano bitwaje ko Besigye yagarutse mu gihugu.

IBITEKEREZO

  • kumbuka obed Yanditse:

    ariko x uyumugabo mwamuhaye ubwisanzure nkubu muramwiruka kuzageza ryarioya rwose nibikwiye peee!!!!!!!

  • kumbuka obed Yanditse:

    ariko x uyumugabo mwamuhaye ubwisanzure nkubu muramwiruka kuzageza ryarioya rwose nibikwiye peee!!!!!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza