Uganda:Amabandi yateye sitasiyo ya polisi, batanu bahasiga ubuzima

Uganda:Amabandi yateye sitasiyo nto ya Polisi ya Ngenge mu Karere ka Kween, batanu bahasiga ubuzima barimo n’umupolisi.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko bitaramenyekana niba igitero cyabaye nijoro kuri uyu wa Kabiri cyangwa mu gitondo kuwa Gatatu.

Ayo mabandi asaga 30 ngo yaje yitwaje imbunda ahangana na polisi ibifashijwemo n’igisirikare.

Iryo rasana ryamaze nk’iminota 30 nkuko abaturage babitangaje.

Mu bagabye igitero, abenshi batawe muri yombi ndetse bamwe kuri uyu wa Gatatu beretswe abaturage.

Polisi yo muri ako Karere yatangaje ko bagishakisha abandi baba bihishe inyuma y’icyo gitero ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo