Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Abantu umunani bapfiriye mu mirwano yahuje ingabo n’inyeshyamba

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Uganda: Abantu umunani bapfiriye mu mirwano yahuje ingabo n’inyeshyamba

Abantu umunani bapfiriye mu gitero ingabo za Leta ya Uganda zagabye zifatanyije na Polisi ku barwanyi bari bakambitse mu misozi yo mu karere ka Kabarole.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Rwenzori, Lydia Tumushabe, yemeje iby’iki gitero avuga ko cyari kigamije gukuraho burundu inkambi z’abarwanyi bari mu misozi yo mu karere ka Kabarole bari bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’abaturage.

Tumushabe yavuze ko izo nyeshyamba zari zimaze iminsi ziba imyaka y’abaturage, ihene, inkoko ndetse ngo bakanatera ubwoba abaturage bagamije guhungabanya umutekano.

Kuri ubu ngo inkambi aba barwanyi bari bacumbitsemo ziri mu maboko y’ingabo za Uganda ndetse ngo umutekano wakajijwe kugirango hatagira ibindi bibazo by’umutekano bibaho nyuma y’iki gitero.

Uretse abo barwanyi umunani bishwe bagerageza gusatira ingabo za Leta, ikinyamakuru Dailymonitor cyatangaje ko hari abandi bane batawe muri yombi ndetse hari n’intwaro zitandukanye zafashwe aba barwanyi bakoreshaga nk’ibyuma, imyambi, imihoro, ndetse n’ibisasu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza