Uganda: Hemejwe iyongerwa ry’umubare w’abaminisitiri muri guverinoma

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kamena 2016 abadepite bo muri Uganda bameje ko muri guverinoma iherutse gushyirwaho hongerwamo abaminisitiri 10 n’ababungirije 28.

Iri tegeko ryemejwe n’abadepite bo muri Uganda rizatuma abaminisitiri bava kuri 21 bakagera kuri 31 naho abungiriza babo bakazava kuri 21 bakaba 49.

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bari bagaragaje ko badashyigikiye ko hongerwa umubare w’abaminisitiri kuko Uganda yateye imbere igifite abaminisitiri bake ko ahubwo bakwiye kwita kubyo abaturage bakeneye.

Aba badepite gusa baje kuganzwa aho umubare munini w’abatoye bemeje ko kongera umubare w’abaminisitiri n’ababungirije bizatanga umusaruro kuko hari abakozi benshi b’abanebwe kuburyo bisaba abayobozi bo hejuru bo kubabagenzura.

Icyemezo cyo kongera umubare w’abaminisitiri n’abungiriza babo kije nyuma y’aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni ashyiriye mu myanya abaminisitiri batandukanye barimo n’umugore we Jeannette Museveni wagizwe Minisitiri w’Uburezi na siporo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo