Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda: Abadepite bahagurukiye ikibazo cy’ifungwa rya hato na hato rya Besigye

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Uganda: Abadepite  bahagurukiye ikibazo cy’ifungwa rya hato na hato rya Besigye

Abadepite bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Uganda bagiye kuzenguruka mu badepite bose 143 bari mu kiruhuko muri iyi minsi babasaba gusinyira ko bashyigikiye icyemezo cy’uko abadepite bava mu kiruhuko barimo bakaza kuganira ku kibazo cy’ifungwa rya hato na hato rya Kiiza Besigye.

Aba badepite batavuga rumwe na Leta bafashe iki cyemezo nyuma y’uruzinduko bagiriye kwa Besigye kuwa Gatandatu bayobowe na Ladislaus Rwakafuuzi, mu bandi harimo Betty Nambooze, Gilbert Olanya na Roland Mugume.

Depite Nambooze yabwiye abanyamakuru ko ifatwa n’ifungwa rya hato na hato rya Kiiza Besigye ritemewe n’amategeko bikaba ari byo byatumye bifuza ko abagize Inteko Ishinga Amategeko baza bakaganira kuri iki kibazo bakagifatira umwanzuro nubwo bari mu minsi y’ikiruhuko.

Yavuze ko Besigye adakwiye kuba mu buzima arimo kugeza igihe bazavira mu minsi y’ikiruhuko kuwa 14 Ugushyingo.

Yavuze ko bashaka ko guverinoma ibwira abaturage bose icyo iteganya gukorera Besigye, bityo ngo kuva kuri uyu wa kabiri bazatangira kuzenguruka mu badepite bababaza niba bashyigikiye igitekerezo cyabo.

Kuva Besigye agarutse muri Uganda aracyafungiye iwe mu rugo ndetse nta nubwo yemerewe kugira aho ajya kuko urugo rwe rurinzwe bikomeye n’abapolisi.

Depite Olanya nawe yavuze ko ngo barambiwe guhora babona Besigye afungwa avuga ko iki ari cyo gihe ngo Inteko Ishinga Amategeko ihagurukire iki kibazo.

Umuvugizi w’ishyaka FDC Ibrahim Ssemujju na we yatangarije Dally Monitor ko abayobozi bakuru muri iri shyaka bazahura kuri uyu wa kabiri bakiga ku kibazo cy’ifungwa rya Besigye ufungiye iwe mu rugo.

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    IBYOSE BIBAHO KO ABADEPITE BAVUGURUZA GUVERINEMA ??? BYABA ARAMAHANO !! ABO BADEPITE BAHITE BEGURA KUBUSHAKE BWABO VUBA !!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza