Uganda:Abadepite babiri birukanywe mu Nteko bazira ruswa

Abadepite babiri baturuka mu majyaruguru no mu burengerazuba bwa Uganda birukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko n’urukiko, nyuma yo kugaragaraho ruswa batanze ubwo batorwaga muri 2011.

Urukiko rwategetse ko William Wilson Nokrach wari uhagarariye abafite ubumuga mu gice cy’amajyaruguru na Hood Katuramu wari uhagarariye abafite ubumuga mu burengerazuba basimbuzwa vuba.

Ikinyamakuru The Monitor cyatangaje ko abo badepite bashinjwa kuba mu matora ya 2011 baragiye baha ababatoye amafaranga, bikaba bifatwa nka ruswa btangaga kugirango babatore.

Ibyo kandi byanemejwe n’urukiko rukuru, nyuma yo gukora iperereza ryimbitse.
Aba badepite birukanywe biyongera ku bandi bane batakaje imyanya yabo nabo bakekwaho gutanga ruswa.a

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo