Uganda: AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi uherutse kwicwa yasimbujwe

AIGP Asan Kasingye wasimbuye AIGP Andrew Felix Kaweesi

AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ya Uganda akaza kwicwa arasiwe mu modoka ye yasimbuwe na AIGP Asan Kasingye.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda IGP Gen Kale Kayihura ni we washyize AIGP Asan Kasingye kuri uyu mwanya kuri uyu wa gatatu.

Uyu AIGP Kasingye kandi ni nawe washinzwe ibijyanye na politiki muri Polisi ya Uganda nkuko Chimpreports dukesha iyi nkuru yabitangaje.

AIGP Kasingye yari asanzwe ari umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) muri Uganda. Kuri ubu AIGP Fred Yiga niwe wagizwe umuyobozi wa INTERPOL.

Mu gitondo cyo kuwa 17 Werurwe 2017, nibwo Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe n’abantu batahise bamenyekana ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo