Uganda: Abantu 46 barindaga ingoro y’ubwami bwa Rwenzori biciwe mu mirwano na Polisi

Polisi ya Uganda yatangaje ko yivuganye abarinzi 46 b’ingoro y’ubwami bwa bwa Rwenzori mu karere ka Kasese kuri iki cyumweru.

Umuvugizi wa Polisi muri Rwenzori Mansur Suwed yavuze ko aba barinzi barindaga iyi ngoro izwi ku izina rya Obusinga Bwa Rwenzururu, bishwe ubwo bahanganaga n’abapolisi mu mirwano yo kurandura ubu bwami bushinjwa kurema imitwe y’abarwanyi bagamije kwiyomora kuri Uganda.

Uretse aba bishwe, Mansur Suwed yavuze ko hari abandi 139 batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kasese.

Aba barinzi bafatanywe ibikoresho by’intambara bitandukanye byiganjemo imbunda, ibisasu n’intwaro za gakondo nk’imihoro n’ibyuma.

Brig Peter Elwelu wayoboye ingabo zagabye iki gitero yavuze aba bantu bishwe ari bo bizize kuko ngo umwami Mumbere uyobora ubu bwami ngo mbere yo guterwa yabanje guhambwa igihe cy’amasaha abiri yo kwambura abarinzi b’ingoro ye intwaro ariko ntiyambyumva ahubwo abategeka guhangana.

Brig Elwelu yavuze ko ibikorwa by’aba barinzi bihungabanya umutekano ndetse avuga ko ibiko byo guahangana na bo bizakomeza.

Umwami wa Rwenzori Omusinga Mumbere yatawe muri yombi ubu ari mu biro bishinzwe ipererza aho ategereje kubonana na Perezida Museveni kuri uyu wa mbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo