Uducurama twatangiye gusuzumwamo ibyorezo muri Afurika y’Epfo

Itsinda ry’abashakashatsi mu by’ubuvuzi ryatangiye gusuzuma uducurama mu buvumo bwa Grootboom muri Afurika y’Epfo.

Ubu buvumo buvugwaho kuba ubuturo tw’amoko menshi y’uducuruma. Kudusuzuma ikaba ari imwe mu nzira zo guhangana n’indwara z’ibyorezo zishobora guterwa n’inyamaswa.

Mu mwaka wa 2014 mu burengerazuba bwa Afurika hadutse icyorezo cya Ebola cyahitanye benshi. Bivugwa ko Ebola ya mbere ku isi yagaragaye mu ducurama mu mwaka wa 1976 ubwo yavumburwaga muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Dr. Jordan Tappero, umuyobozi w’agashami kita ku buzima mu kigo gishinzwe kwirinda indwara giherereye Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko basanze igikwiye ari ugusuzuma no gufata ingamba ku cyorezo runaka gishobora kwibasira isi giturutse mu nyamaswa, aho kubikora indwara yatangiye kwica abantu.

Yakomeje avuga ko ubu batangiye isuzuma ry’indwara z’ibyorezo 300 mu bihugu 145 ku isi, kandi ngo zose ni izishobora guterwa n’inyamaswa.

Uducurama tuboneka mu buvumo bwa Grootboom ni utw’inzara ndende.Itsinda ry’inzobere riri kudusuzumamo virusi ya Marburg (itera umuriro no kuva amaraso ku wayanduye), na Ebola.

Ibyo ubushakashatsi buzagaragaza, bizaherwaho niba hari icyorezo uducurama dushobora guteza mu baturage ku isi kimenyekanishwe kandi gishakirwe umuti kitaragira abo kisasira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo