Ubwongereza bwemeje kuva mu Muryango w’ Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi

Abongereza benshi basabye kuva muri EU

Ibyavuye mu matora ya kamarampaka yabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2016 yari agamije kwemeza niba U Bwongereza buva cyangwa buguma mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byerekanye ko Abongereza benshi ari abatoye bashaka ko igihugu cyabo kiva muri uyu muryango

Abashakaga ko Ubwongereza buva mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi batsindiye ku majwi 51,9 % naho abameze ko baguma muri uyu muryango batora ku kigero cya 48,1%.

Ubwitabire bw’aya matora bwari ku kigero cya 71,8% aho abantu basaga miliyoni 30 bari bayitabiriye, akaba ariyo matora yitabiriwe n’abantu benshi mu Bwongereza kuva mu 1992.

Nigel Farage umuyobozi wa UKIP watangiye inkubiri yo gukura u Bwongereza mu Muryango w’ubumwe bw’ibuhugu by’i Burayi mu myaka 20 ishize, yavuze ko kuba batsinze aya matora ya kamarampaka abifata nk’ikimenyetso cyo kwibohora k’u Bwongereza.

Yaboneyeho gusaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameroon wari washyigikiye kamarampaka ariko agasaba abaturage gutora kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi ko agomba kuvamo vuba.

N’ubwo kamarampaka yemeje ko Ubwongereza buva mu Muryango w’ubmwe bw’ibihugu by’i Burayi, abatari babishyigikiye barimo Boris Johnson na Michael Gove basabye David Cameroon kugumamo uko ibyavuye mu matora byaba bisa kose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Budage Frank Walter Steinmeier yagereranije ibyavuye mu matora nk’umunsi w’akababaro ku Burayi bwose ndetse n’u Bwongereza by’umwihariko.

Uwahoze ari umuminisitiri muri uyu Muryango yabwiye BBC ko hakwiye gutumizwa inama y’igitaraganya yo kwiga kuri iki kibazo we afata nk’ishyano rigwiriye Ubwongereza, u Burayi n’Isi muri rusange.

Umujyi wa Londre wonyiye ni wo watoye kuguma muri EU ku kigero cyo hejuru kuri 60% mu gihe mu yindi mijyi yose abasabye kuvamo ari bo babaga ari benshi.

N’ubwo Abangereza batoye bashaka kuva mu Muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ntibivuze ko buhita busohokamo burundu kuko hategerejwe andi matora azaba muri 2020 akaba ari yo azatanga umwanzuro ntakuka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo