Ubwongereza bwahejwe mu nama iri guhuza ibihugu bigize EU

Ku munsi wa kabiri w’inama irimo kubera i bruxelles, abayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bafashe umwanzuro wo guheza Ubwongereza muri iyi nama, icyemezo kije nyuma y’aho abongereza batoreye kuva muri uyu muryango.

Abo bayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, barimo kurebera hamwe uburyo Ubwongereza bwava burundu muri uyu muryango.

Muri iyi nama yabaga ku munsi wayo wa kabiri, igihugu cy’Ubwongereza cyari kiri mu mu muhezo ibintu bibayeho ubwa mbere mu myaka 40 ishize.

Minisitiri w’inetebe w’ubwongereza, David Cameron yari yasabye ko igihgu cy’Ubwongereza cyakomeza gukorana n’ibindi bihugu bigize uyu muryango by’umwihariko mu bigendanye n’ubucuruzi ndetse n’umutekano, icyifuzo cyamaganiwe kure na mugenzi we w’Ubudage we wavuze ko hakurikizwa ibyavuye mu matora ya kamarampaka mu Bwongereza.

Akigera muri ibyo biganiro kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Charles Michel, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, yavuze ko Ubwongereza " budashobora kwemera kuguma mu ngorane za politike umwanya muremure ."

Abandi bayobozi bahamagariye ibindi bihugu 27 bisigaye kwishyira hamwe kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Prezida wa Lithuania, Dalia Grybauskaite yavuze ko abategetsi basigaye "bagomba kwiyumvisha ko byarangiye Ubwongereza butakiri umunyamuryango wa EU" nkuko BBC ikomeza ibivuga.

MUNEZA Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo