Ubutumwa bwa Facebook bwakijije uwahoze ari kapiteni wa Misiri kujyanwa mu rukiko

Umutoza w’ikipe ya Al Masry wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Misiri

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Misiri, Hossam Hassan yarokotse gukatirwa n’urukiko nyuma yo kugobokwa n’ubutumwa bubabaje bwatambukijwe n’umukobwa we kuri Facebook.

Hassan yagombaga kwitaba urukiko ku cyaha yaregwaga cyo guhohotera umupolisi wari ushinzwe gufotora ku kibuga cy’umupira ibi bikaba byarabaye nyuma y’umukino wahuzaga ikipe ya AL Masry na Ghazl Al Mahalla ku wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2016, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 ariko nyuma abakinnyi n’abayobozi b’aya makipe bakaza gufatana mu mashati.

Uyu mupolisi ukora n’akazi ko gufotora yaje gukoresha urubuga nkoranyamabaga rwa Facebook bityo aza kugwa ku butumwa bwatanzwe n’umukobwa wa Hassan akimara kubusoma yagize agahinda bituma afata umwanzuro wo kubabarira uyu mugabo wahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Misiri aho yari yamujyanye mu rukiko amushinja kumuhohotera mu gihe habaga imvururu nyuma y’umukino.

Uyu mupolisi uzwi nka Reda Abdelmaged yagize ati: "Amagambo ye yambabaje, nabonye ibyo umwana w’umukobwa wa Hossam yanditse kuri Facebook avuga ko ababajwe cyane no kuba agiye kubona ise afunzwe."

Yakomeje agira ati: “ Nafashe umwanzuro wo kwivana mu kirego kuko nkunda umujyi wa Port Said kuko ikipe atoza ariho ibarizwa, reka nababwize ukuri nkunda Hossam hamwe n’impanga ye Ibrahim kubera bahaye Misiri Ibyishimo ubwo bayikiniraga.”

Gusa n’ubwo ikirego cyakuweho Hossam azaguma afunzwe by’agateganyo mu gihe urukiko ruzaba rutarakuraho ikirego burundu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Misiri ryari ryahanishije Hossam kudatoza imikino itatu ikurikiranye ndetse akanishyura amafaranga angana n’amapawundi 825.

Ikipe ya Al Masry izakina na Ismailia ku wa gatanu mu mikino y’igikombe cy’igihugu aho Ibrahim impanga ya Hossam umuyobozi w’iyi kipe azaba ari kumwe n’umutoza wungirije Tarik Soliman.

Hossam Hassan yakiniye ikipe y’igihugu cya Misiri mu 1990 mu gikombe cy’isi, akaba yaratsinze ibitego 69 mu mikino 169 yakiniye iki gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo