Kwamamaza

MU MAHANGA

Ubushinjacyaha bwo muri Afurika y’Epfo bwasabye ko Igihano Oscar Pistorius yahawe cyongerwa

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Ubushinjacyaha bwo muri Afurika y’Epfo bwasabye ko Igihano Oscar Pistorius yahawe cyongerwa

Ubushinjacyaha bukuru bwa Afurika y’Epfo bwajuririye igihano cyo gufungwa imyaka 6 cyahawe Oscar Pistorius nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we.

Ubushinjacyaha bukuru bwerekeje mu rukiko rw’ikirenga bujuririra iki gihano Pistorius yari yakatiwe n’urukiko rukuru.

Ubushinjacyaha buvuga ko igihano cyo gufungwa imyaka itandatu kidahwanye n’icyaha Pistorius yakoze bwo bukamusabira igihano cyo gufungwa imyaka 15.

Pistorius ashinjwa kuba yarishe abishaka umukobwa witwaga Reeva Steenkamp wari inshuti ye akaba akurikiranweho kuba yaramwishe ku itariki 14 Gashyantare 2013 (umunsi w’abakundana) .

Pistorius we avuga ko atishe umukunzi we abishaka ahubwo ko yamwibeshyeho aketse ko ari umugizi wa nabi wamwinjiriye agahita amurasa atazi ko ari umukunzi we .

Umushinjacyaha witwa Andrea Johnson yasabye urukiko rw’ikirenga gushingira ku kuba Pistorius yarishe arashe umukunzi we amasasu ane yose, ngo ntibyumvikana ukuntu yaba yararashe ayo masasu ane yose ataramenya ko arimo kurasa umukunzi we.

Ati: "Urukiko rukwiye kureba ubwo buremere bwakoreshejwe mu gukora icyaha, igihano yahawe gitandukanye by’ihabya n’uburemere bw’icyaha."

Mu maburanisha yabanje yose, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Pistorius gufungwa imyaka 15 kuko ari cyo gihano gito gihabwa uwishe umuntu muri Afurika y’Epfo.

Gusa umucamanza Thokozile Masipa wakatiye Pistorius ku itariki 06 Nyakanga 2016 we icyo gihe yatangaje ko hari impamvu nyoroshyacyaha zemerera Pistorius kugabanyirizwa ibihano.

Mu rukiko uyu munsi umwunganizi wa Pistorius yasabye urukiko kwita ku kuba Pistorius afite ubumuga nk’impamvu nyoroshyacyaha yatumye arasa inshuro nyinshi akica uwo yakekaga ko ari umujura wamuteye.

Oscar Pistorius yamenyakanye cyane mu mikino ngororamubiri y’abamugaye ndetse yanagiye yegukana imidali itandukanye muri iyi mikino.


Ubwo yireguraga bwa nyuma kuwa 15 Kamena, Pistorius yakuyemo inyunganirangingo mu rukiko kugirango yereke abacamanza ubumuga bwe


Pistorius yigeze kugirana ibihe byiza na Reeva ashinjwa kwica abishaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza