Leta y’u Burundi yatangaje icyatumye ititabira Inama ya 27 ya AU yaberaga mu Rwanda

5

Nyuma yaho intumwa zari zihagarariye u Burundi mu nama ya Afurika yunze ubumwe yaberaga mu Rwanda kunshuro ya 27 zivanye muri iyi nama nta mpamvu izwi, kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga mu Burundi Willy Nyamitwe yavuze ko byatewe n’impamvu z’umutekano ndetse no kutumvwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango.

Willy Nyamitwe akomeza avuga ko u Burundi bwari bwasabye kwizezwa ko umutekano w’abari babuhagarariye uzacungwa neza uko bikwiye ku mpamvu zuko mu Rwanda ngo hasanzwe hacumbitse abashatse gufata ubutegetsi bw’uburundi ku ngufu.

Minisitiri Nyamitwe yatangaje ko ngo batigeze bahabwa igisubizo k’ubusabe bwo kurindirwa umutekano bityo ngo hafatwa umwanzuro wo kwisubirira iwabo nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Ikindi ngo ni uko u Burundi bwari bwikomye u Rwanda mu muryango w’ ubumwe bwa Afrika burushinja kuba ku isonga mu bahungabanya umutekano mu Burundi no guhisha abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko ngo uyu muryango ntugire icyo ubivugaho.

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yagirane n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki 19 Nyakanga, yabajijwe impamvu u Burundi bwivanye muri ibi biganiro avuga ko atazi impamvu yabyo.

Yagize ati: ” Kuba Abarundi bataritabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe ni igihombo kuri bo kurusha umuryango wa Afurika wose, nta kindi nabivugaho, u Burundi bufite ababuvugira."

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi kuva mu mwaka ushize ubwo mu Burundi habaga imvururu ziturutse ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza aho u Burundi bwagiye bushinja u Rwanda gutera inkunga abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bahungabanyaga umutekano ndetse bakanashaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko ntibibahire.

Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. ntavya Nyamitwe,ngo umutekano...!!!! mbega i burundi ngo harafis umutekano nkuwuri mu rwanda?? Nyamitwe ni ikijuju.com

  2. Mwiriweho urwanda dufite intumbero ibyo by,Uburundi ntitwabibonera umwanya ubwoba nibushire Ahubwo bazaze nabo bige imiyoboreremyiza.Murakoze

  3. hhhhh ngo umutekano hhheee none se ko mwasubiyeyo nubundi mwageze hano hari icyo mwari mwabaye
    icyo kiranyagisha kabisa

  4. hhhhhhhh!!!!!mbega umuyobozi uri nyamwitwe koko ubuse abapresidenta baje 31 baje mubarusha iki kontanumwe wavuze ko atizeye umutekano vugako mwagize isoni zokuza mubandi kubera ibyo mukora bidahwitse kd isi yose yarabamenye ko ivyo muvuga ku Rwanda aribinyoma

Tanga Igitekerezo