U Buhinde: Impanuka ya Gari ya Moshi yahitanye abasaga 100

1

Gari ya moshi yataye umuhanda igeze mu majyaruguru ya Leta ya Uttar Pradesh ikora impanuka ikomeye abantu basaga 100 bahita bapfa hakomereka abagera ku 150.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda zo mu rukerera (03:00) kuri iki cyumweru hari saa 21:30 ku isaha mpuzamasaha ya GMT, ibera hafi y’umujyi wa Kanpur.

Ku burypo bugoranye, abatabaye babashije kwinjira mu byumba bya gariyamoshi byari byagwiriranye bakuramo imirambo y’abapfuye, banatabara inkomere zari zigihumeka.

Abatabazi bakoreshaga ibyuma biterura ibimashini biremereye kugirango baterure ibyumba by’iyi gari ya moshi babashe gukuramo inkomere n’abapfuye.

Uretse abapfuye, Polisi muri iki gihugu yatangaje ko abandi 150 bakomeretse bikomeye.

Nta mpamvu idasanzwe yagaragajwe yatumye iyi gari ya moshi ita umuhanda, kuko n’umwe mu bagenzi bari bayirimo wayirokotse yatangaje ko yagendaga ku muvuduko ugereranyije.

BBC yatangaje ko abenshi mu bapfuye n’abakomeretse ari abari bari mu byumba byegereye ahashyirwa lisansi. Abapolisi 250 bahise boherezwa ahabereye iyi mpanuka gutabara.

Minisitiri w’intebe w’u Buhindi Narendra Modi yanditse ku rukuta rwe rwa twitter agira ati:“ Mbuze amagambo navuga ku bw’ubuzima bw’abantu bwagendeye mu mpanuka ya gariyamoshi ya Patna-Indore express. Nifatanyje n’imiryango yagize ibyago. Ndasengera abakomerekeye muri iyo mpanuka iteye ubwoba.”


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo