Kwamamaza

MU MAHANGA

Ubudahangarwa bwahawe Grace Mugabe bwamaganywe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ubudahangarwa bwahawe Grace Mugabe bwamaganywe

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika yepfo ryamaganye icyemezo cyafashwe na leta y’iki gihugu cyo guha ubudahangarwa umugore wa Robert Mugabe washinjwaga gukubita umunya Mideli wo muri Afurika y’epfo.

Ishyaka Democratic Alliance (DA) ryasabye ko hakorwa iperereza n’inteko-nshingamategeko. Rishinja leta gukingira ikibaba abo bita inshuti mbi zayo.

Madamu Grace Mugabe w’imyaka 52 y’amavuko, aregwa gukubita umunyamideli Gabriella Engels muri hoteli yo mu mujyi wa Johannesburg. Gusa yaje guhabwa ubudahangarwa na leta ya Afurika y’epfo bimuha uburenganzira bwo kudakurikiranwaho iki cyaha.

Kugeza ubu ntacyo Madamu Mugabe arabivugaho ku mugaragaro, Perezida Mugabe n’umugore we bageze mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare, ku cyumweru bavuye muri Afurika y’epfo.

Willie Spies, umunyamategeko wunganira umunyamideli Engels, yabwiye BBC ko bazajuririra mu rukiko umwanzuro wa leta y’Afurika y’epfo wo guha ubudahangarwa Madamu Mugabe.
Avuga ko Madamu Mugabe atari akwiye gufatwa nk’umuntu udasanzwe kuko yari yagiye muri Afurika y’epfo ku giti cye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza