USA: Umukinnyi yigaragambirije irondaruhu yanga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

2

Umukinnyi wa NFL (National Football League) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanze guhagarara mu gihe indirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwaga mu rwego rwo kwigaragambya kubera icyo abona nk’akarengane gashingiye ku irondaruhu gakorerwa abirabura.

Kuwa 26 Kanama, mu mukino wahuje ikipe ya San Franscico 49ers na Green Bay Packers, umukinnyi Colin Kaepernick, ukinira ikipe ya San Franscico 49ers, yagumye yicaye igihe indirimbo y’igihugu yaririmbwaga agamije kwerekana ko ababajwe n’akarengane gashingiye ku irondaruhu abirabura bagirirwa.

Mu gusobanura impamvu yabimuteye, Colin yagize ati: "Sinshobora guhaguruka nerekana ishema ry’ibendera ry’igihugu gipyinagaza abirabura n’abandi bantu b’ibara."

Bamwe mu bafana bamuzomereye igihe yajyaga mu kibuga, ariko ikipe ye yavuze ko ishyigikiye uburenganzira bwe bwo kwigaragambya yakoresheje igihe 49ers yakiraga Green Bay Packers mu mukino wo ku wa Gatanu.

Ikipe ye yatanze ubutumwa igira iti:"mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umuntu bwo kugaragaza ibitekerezo bye cyangwa uburenganzira bw’idini, twemera uburenganzira bw’umuntu bwo guhitamo kwifatanya cyangwa kutifatanya n’abandi mu kuririmba indirimbo y’igihugu."

BBC yandits ko umuvuzigizi wa NFL yasobanuye ko abakinnyi "bashishikarizwa, ariko badategetswe" guhaguruka mu gihe haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Uyu mukinnyi yarere mu muryango w’abazungu ariko avuka ku babyeyi badahuje ibara ry’uruhu kuko umwe ni umuzungu undi akaba umwirabura, yakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ko atishimiye ibikorwa bibi bikorerwa abirabura birimo, kwicwa, gukubitwa no gufatwa ku ngufu kw’abagore b’abirabura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo