USA: Umuhanzi yarashwe akiva ku rubyiniro

1

Umuhanzikazi w’umunyamerika Christina Grimmie yarashwe akiva mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Orlando muri iki gihugu.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 22 y’amavuko, yarashwe n’umugabo wari ufite imbunda ebyiri wamukurikiye akiva ku rubyiniro arimo kwishimana n’abafana be amumishaho urufaya rw’amasasu ahita yitaba Imana.

Igipolisi cya Orlando cyavuze ko nyuma yo kurasa Christina, uyu mugabo na we yahise yirasa agapfa nyuma yo gufatwa mu mashati na musaza w’uyu muhanzi wari umaze kuraswa.

CNN ivuga ko mbere y’iraswa rye, Christina yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ahamagarira abafana be kuza kwitabira iki gitaramo cye.

Icyo abantu bibaza ariko ni ukuntu yarashwe kandi mbere yo kwinjira ahantu iki gitaramo cyaberaga abantu babanje gusakwa intwaro.

Icyakora igipolisi cyirinze gutangaza amazina y’uyu mugabo wahitanye uyu muhanzikazi. Gusa inzego z’umutekano muri uyu mujyi zashimiye musaza w’uyu mukobwa wishwe kuba yabashije gukoma mu nkokora uyu mwicanyi atarakomeretsa n’abandi bari muri iyo nzu y’urubyiniro.

Christina Grimmie yari umuhanzikazi ukiri muto ariko wari umaze kwigarurira imitima ya benshi kuko yari azwiho kugira ijwi ryiza cyane.

Donat Niyitanga

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo