USA:Umuganga afunzwe akekwaho gukata imyanya ndangagitsina y’abana b’abakobwa

Umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu buroko akekwaho gukata bimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina y’abana b’abakobwa, uburyo buzwi nka FGM (Female Genital Mutilation).

Jumana Nagarwala, ubushinjacyaha buvuga ko yari amaze imyaka 12 akorera abana iyo mihango yo kubakata imwe mu myanya ndagagitsina.

Bivugwa ko ari ubwa mbere ibikorwa bikomeye nk’ibyo bibaye ku butaka bwa Amerika.Icyo gihugu cyakuyeho iyo migenzo mu 1996.Ufashwe abikora ahanishwa igihano gishobora no kugera ku gufungwa burundu.

Ubusanzwe imigenzo nk’iyo ikorwa mu bihugu byo muri Afurika nka Kenya na Ethiopia n’ibindi ndetse no muri Aziya.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari n’abantu baturukaga hanze ya Leta ya Michigan aho Nagarwala yabaga, bakaza ngo abakorere iyo migenzo ariko akababuza kubivuga.

Muri 2006 hari umunya-Ethiopia wakatiwe gufungwa imyaka 10 azira gukata umwana we imyanya y’ibanga akoresheje umukasi.

Muri 2012, BBC Leta ya Amerika yavuze ko abakobwa 500 000 bigeze gukatwa imwe mu myanya ndangagitsina cyangw abafite ibyago byo kubikorerwa nkuko BBC yabitangaje.

Loni yatangaje ko nibura abakobwa miliyoni 200 ku isi bakaswe bimwe mu bice ndagagitsina byabo.

Gukata imwe mu myanya ndagagitsina mu mategeko mpuzamahanga bifatwa nk’ihohotera rikomeye ryibasira abagore n’abakobwa.Ibihugu byinshi ku isi bigira mu mategeko yabyo ibihano kuri icyo cyaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo