USA:Trump yirukanye umuyobozi wa FBI

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanye ku mirimo uwari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza (FBI), James Comey.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Comey yirukanywe kubera kutita ku nshingano z’akazi, mu gihe abademokarate bavuga ko yazize kuba yari mu iperereza ku birego Uburusiya bushinjwa byo kwinjira mu matora ya Amerika, bigatuma Trump atsinda amatora.

Uku kwirukanwa kandi kuje nyuma y’icyumweru Comey ashinjwe guha amakuru y’ibinyoma Inteko Ishinga Amategeko kuri email Hillary Clinton yagiye yohereza akoresheje ububiko bwe.

BBC itangaza ko Comey w’imyaka 56 yamenye amakuru y’uko yirukanywe ubwo yari ari mu nama n’abahagarariye FBI muri Los Angeles.Ngo yabanje guseka yibwira ko ayo makuru atari yo.

Comey yari amaze imyaka ine ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa FBI, muri manda y’imyaka 10 yagombaga kumara.

Mu ibaruwa Trump yandikiye Comey ivuga ko nyuma yo kubiganiraho n’Intumwa nkuru ya Leta, basanze Comey adakwiye kuyobora urwego nka FBI.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko bigiye gutangira gushaka uzasimbura Comey.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo