Kwamamaza

MU MAHANGA

Ngo Clinton aba ayoboye Amerika iyo amatora yigizwa imbere

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ngo Clinton aba ayoboye Amerika iyo amatora yigizwa imbere

Hillary Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko iyo amatora ya Perezida w’icyo gihugu aza gushyirwa mbere ya tariki 27 Ukwakira 2016, ngo yari kuyatsinda nta kabuza.

Ibi yabitangarije CNN mu kiganiro bagiranye, avuga ko gutsindwa kwe kwagizwemo uruhare n’Ibiro bishinzwe Iperereza n’Uburusiya.

Tariki 28 Ukwakira nibwo ibiro bishizwe Iperereza (FBI) byatangaje ko byabonye andi makuru mashya y’ubutumwa (e-mail) bw’akazi Clinton yohereje akoresheje umurongo we bwite.

Icyo gihe haburaga iminsi 11 ngo amatora abe.Clinton avuga ko ibyo hari bamwe mu bari bamushyigikiye byateye ubwoba, bigatuma bahindura ibitekerezo k’uwo bagombaga gutora.

Yagize ati "Iyo amatora aba tariki 27 Ukwakira, ubu mba ndi Perezida wanyu, ariko ntibyakunze, tariki 28 hajemo ibindi...nari ndi mu nzira zo gutsinda kugeza ubwo ibaruwa ya Comey (wayoboraga FBI) n’Abarusiya batereje urujijo mu mitwe y’abagombaga kuntora, bakagira ubwoba."

Clinton yagarutse kuri Perezida Donald Trump, ukunze kumwandika cyane kuri Twitter agaragaza ko nubusanzwe Clinton atari akwiriye kuba Perezida.

Clinton avuga ko adatewe ubwoba n’ibyo Trump amwandikaho, gusa avuga ko yagakwiye gukora ibifitiye igihugu akamaro.

Uyu mukecuru w’imyaka 69 avuga ko iyo hativangamo ibindi bintu mu minsi 10 ya nyuma, aba yicaye muri Whitehouse.

Donald Trump abinyujije kuri Twitter, yamaganye ukwiregura kwa Clinton, avuga ko ahubwo iyo atagira ubufasha bwa FBI atari anakwiye kugera ku cyiciro cya nyuma cy’amatora.

Yavuze ko kuvuga ko Trump yibiwe n’Abarusiya ari urwitwazo rw’ishyaka ry’abademokarate kuko batsinzwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza