USA: Abadepite bigaragambije bicara hasi mu Nteko banga gutaha

Abadepite bo mu ishyaka ry’aba Democrate banze kuva mu Nteko bari bateraniyemo bicara hasi bavuga ko batava mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko itegeko ryo gukumira icuruzwa ry’ intwaro mu baturage ridatowe.

NBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi byahereye mu ma saa sita z’amanywa z’uyu wa gatatu, aho Abadepite b’aba democrates basabye bagenzi babo bo mu ishyaka ry’abaRepublicains gutora itegeko ribuza icuruzwa ry’intwaro mu baturage ariko ntibishoboke.

Nyuma y’izo mpaka zose, aba badepite bicaye hasi mu Nteko barahira ko batava mu Nteko iri tegeko ridatowe .

Iki kinyamakuru kivuga ko bamwe muri aba badepite berekanye ishingiro ryabo bazana amafoto y’ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa n’abaturage babaga bitwaje intwaro muri iki gihugu mu bihe bishize.

Aba badepite ngo banze gutaha birinda aho bigeza mu masaha ya saa yine z’ijoro, aho baje no kutumvikana n’ umuyobozi wabo wabasabaga batuza bagataha bakazakomeza ibiganiro uyu munsi ku wa kane, ariko abandi bakabitera utswatsi.

Amakuru avuga ko aba badepite b’Aba Democrates bagumye mu Nteko banga gusohoka itegeko ritowe, byatumye bararamo birinda bigeza uyu munsi.

Aba badepite ngo bakomeje kwiyicarira hasi ku itaka, aho byageze aho na bagenzi babo bo muri Sena baje kuza kubashyigikira mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena 2016.

Ahagana mu ma saa munani z’igicuku bagerageje guhura ngo barebe uko iki kibazo cyakemuka, ariko biranga biba iby’ubusa byatumye bagenzi babo bo mu ishyaka ry’Aba Republicain bitahira babatamo.


Mu Nteko habanje kuba akaduruvayo gakomeye bashaka ko itegeko ribuza abaturage kugurishwa intwaro ritorwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo