UN yemeye icyemezo cya Kenya cyo gufunga inkambi nini ku Isi

1

Inkambi ya Dadaab igiye gufungwa ni yo nkambi nini ku Isi

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa bibubye Ban Ki-moon yemeye ko icyezemo cyo gufunga inkambi y’impunzi nini ku isi ya Dadaab cyafashwe na Leta ya Kenya cyumvikana ariko yongeraho hagomba kwigwa uburyo cyashyirwa mu bikorwa nta mpunzi bihungabanyije.

Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Kenya Amina Mohamed abitangaza avuga ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ndetse n’umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon bahuriye mu nama y’umunsi umwe ivuga ku iterambere ry’umuryango w’ubumwe bw’ibihigu by’Uburayi yabereye i Brussel m’Ububiligi kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 Ban Ki-moon akaba yemeye ko impamvu Kenya itanga zo gufunga iyi nkambi ya Dadaab zumvikana.

Amina Mohamed akomeza avuga ko Ban Ki-moon yabonanye na Uhuru Kenyatta maze bakaganira kuri iki kibazo ku buryo burambuye ndetse anemerera Kenyatta ko icyemezo cyo gufunga iriya nkambi ya Dadaab cyumvikana ariko amubwira ko kigomba gushyirwa mu bikorwa neza nta mpunzi ibigiriyemo ikibazo, ndetse yanamushimiye kuba Kenya yaremeye gucumbikira ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi imyaka myinshi.

Mohamed yagize ati”Umunyamabanga wa UN yavuze ko yumva icyemezo cyafashwe na Kenya cyo gufunga inkambi y’impunzi ya Dadaab kandi ko abona nta kibazo, kandi yavuze ko ubu ari icyemezo cyemewe ku rwego mpuzamahanga bitewe n’impamvu Kenya yatanze bikazakorwa mu buryo butabangamiye impunzi.”

Gusa nubwo byemejwe bitya, Dailly nation yanditse ivuga ko Kimoon yavuze ko icyemezo ntakuka n’igihe kizashyirirwa mu bikorwa bizemezwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga ubwo Kenya izaba yakiriye inama y’umuryango wa’bibubye ivuga ku masoko n’iterambere.

N’ubwo umuryango w’abibubye usa n’utanze uburenganzira bwo gufunga iyi nkambi nini ku Isi nta gihe cyari gishize Perezida wa Somalia nk’igihugu gifite impunzi nyinshi muri iyi nkambi asabye Uhuru Kenyatta kureka icyo cyemezo kuko kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga impuzi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo