U Busuwisi bwanze ko umugogo w’Umwami Mwambutsa IV uzanwa gutabarizwa i Burundi

4

Urukiko rw’i Geneve mu Busuwisi rwanzuye ko umugogo w’Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge ukomeza ugatabarizwa muri icyo gihugu.

Urukiko rwabitegetse kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imyaka ine hari urubanza hagati y’abashyigikiye ko atabarizwa i Burundi barimo na Leta y’u Burundi ndetse n’abashaka ko hubahirizwa ibyo yasize avuze.

Mwambutsa watanze mu mwaka wa 1977 mu buhungiro mu Busuwisi, yasize avuze ko atifuza gutabarizwa i Burundi nkuko tubikesha RFI.

Mu mwaka wa 2012 Leta y’u Burundi ishyigikiwe n’umukobwa wa Mwambutsa Rosa Paula Iribagiza yasabye ko umugogo we uzanwa gushyingurwa mu Burundi ivuga ko byatuma ubwiyunge buganza mu gihugu.

Icyo gihe igihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 50 kibonye ubwigenge.

Icyo cyifuzo cyatewe utwatsi na Esther Kamatari, mubyara w’Umwami Mwambutsa IV wavuze ko ibyo kuba umugogo watuma ubwiyunge buganza ari ukubeshya.

Yagize ati “Ni igitekerezo kidafatika kuko n’urukiko rwagaragaje ko atari impamvu yo kujya kunga Abarundi.Ntabwo abantu bazima bakungwa n’abapfuye.”

Mwambutsa yasize avuze ko atifuza gutabarizwa i Burundi ndetse ngo nta n’ikindi gihugu yifuzaga.

Mwambutsa IV yavutse tariki 13 Werurwe 1911, agirwa umwami mu 1915 nyuma y’itanga rya se Mutaga IV. Mu 1931 nibwo yahawe ububasha bwo gutegeka igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo