Kwamamaza

MU MAHANGA

U Bushinwa: Abantu 40 bagwiriwe n’umuturirwa barapfa

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
U Bushinwa: Abantu 40 bagwiriwe n’umuturirwa barapfa

Abantu 40 ni bo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ikomeye yatewe n’inyubako yari ikirimo kubakwa yahirimye ikagwira abantu mu ntara ya Jiangxi.

Iyi mpanuka yabereye ahakorera uruganda rutunganya amashanyarazi aho iyi nyubako yari irimo kubakwa.

Ubutabazi buracyakomeje ngo harebwe niba nta yindi mibiri y’abapfiriye muri iyi mpanuka yaba ihari kuko ngo abari bahari iyi mpanuka iba bose ntibabonetse.

Ibi biratera impungenge ko umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka ushobora kwiyongera isaha ku isaha dore ko ngo hari na batanu babonetse bakomeretse barimo gukurikiranwa n’abaganga.

BBC yatangaje ko ubwo iyi mpanuka yabaga, kuri iyi nyubako hari hari abantu 68 kandi bose ntibaraboneka.

Iyi nyubako ya metero 168 z’uburebure yubakwaga ku ruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi hagamijwe kongera ingano y’ingufu. Gusa ngo impanika nk’izi mu Bushinwa zikunze kubaho bitewe no gukora ibintu bitujuje ubuzirannge.


Ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa ahabereye iyi mpanuka

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza