U Burundi bwamaganye icyemezo bwafatiwe na UN

1

Agashami ka UN gashinzwe kugarura amahoro n’umutekano ku isi kemeje ko abapolisi bako bagera kuri 228 bagomba koherezwa mu Burundi kugarura amahoro muri iki gihugu bakumira ubugizi bwa nabi bukorerwayo

UN ifashe umwanzuro nyuma y’uko Ubufatransa butanze icyifuzo cyabwo cy’uko akanama k’umuryango wabibumbye gakwiye kugira icyo gakora ku icyabazo cy’u Burundi.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, u Burundi bwamaganiye kure iki cyemezo buvuga ko niyo bakwemera abapolisi b’umuryango wabibyumbye batarenza 50.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri UN, Francois Delattre yatangaje ibi bikozwe mu rwego rwo kugira ngo UN imenye neza ikibazo kiri mu Burundi.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kwiyongera mu Burundi, UN ikwiye gukurikirana ibiberayo gugira ngo babashe kuba babikumira.”

Biteganyijwe ko UN igiye gutangira gutekereza uburyo bakohereza aba bapolisi muri iki gihugu.

UN ifashe uyu mwanzuro mu gihe Perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi umwaka ushize yari yatangaje ko igihugu cye gifite abashinzwe umutekano ko nihagira aboherezwayo bazafatwa nk’abateye igihugu cye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo